Abanyeshuri ba Saint Sylvan TSS barishimira ireme ry’uburezi bahabwaMu mwaka wa 2014, COFORWA yashinze ishuri ry’ikitegererezo ryigisha imyuga n’ubumenyingiro, ryitiriwe Padiri Sylvain BOURGUET, Saint Sylvan TSS.
Iri shuri riherereye ahahoze icyicaro gikuru cya COFORWA mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga ryashinzwe n’ubundi hagamijwe gukomeza ibikorwa Padiri Sylvain Bourguet washinzwe COFORWA yari yaratangiye birimo kwigisha no guhugura abaturage imyuga kugira ngo bagere ku iterambere rirambye bo ubwabo babigizemo uruhare.
Iri shuri rikaba rero rikomeje gufasha COFORWA kugera ku ntego zayo zirimo nyine kuzamura iterambere ry’agace riherereyemo ndetse n’ahandi mu gihugu kuko, abatekinisiye barisohokamo baturuka mu Rwanda hose.
Abatekinisiye barangije mu mashami 4 rifite ariyo:Ishami ry’ubwubatsi, ishami ryo gupima ubutaka n’imihanda, ishami ry’amashanyarazi, ndetse n’ishami ryigisha ibijyanye n’ingufu zisubira, bakaba bakomeje kuba indashyikirwa ku isoko ry’umurimo, ndetse babaye umusemburo w’iterambere w’aho bakomoka naho bakorera.
Abakihiga nabo bakaba bishimira ireme ry’uburezi bahabwa babikesha abarimu b’inzobere n’ibikoresho bigezweho bibashisha mu masomo yabo, ndetse bakaba bagaragaza ko baterwa ishema no kuba nko mu mwaka ushize abanyeshuri bose bize muri Saint Sylvain TSS batsinze neza, ndetse bose bakaba baranabonye amanota abemerera kujya muri za kaminuza.
Bamwe mu banyeshuri biga ubwubatsi muri Saint Sylvan TSSYaba, Dukundane Egide waje kuhiga aturutse mu Karere ka Musanze, Nsinzi Karambi Junior waturutse Nyabihu, Niyobohungiro Josiane na Dufitimana Ange waturutse Karongi, bose bagaragaza ko kuva bagera muri Saint Sylvain TSS bamaze kuhavoma ubumenyi buzabafasha mu iterambere ryabo ry’ejo hazaza n’iry’imiryango yabo.
Aba banyeshuri bose biga mu mwaka wa 3 mu ishami ry’ubwubatsi, bagaragaza ko mu gihe gito bamaze bahiga, bamaze kumenya uko bapima inzu, kuyizamura, kuyikinga ndetse no gusakara, kandi ko bizera ko ubumenyi bari guhabwa buzakomeza kwiyongera.
Abiga mu ishami ryo gupima ubutaka n’imihanda nabo bagaragaza ko ubumenyi bahabwa muri Saint Sylvain TSS nta kabuza buzabafasha mu kwiteza imbere mu bihe bizaza, cyane ko iri shami riri no mu mashimi akenewe cyane ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri biga mu ishami ry'imihanda no gupima ubutakaBlaise Uwumugisha, Emile iradukunda, Nishimye Liliane na Uwase Diane, bose biga mu mwaka wa 5, bagaragaza byinshi bamaze kwiga muri iryo shami birimo gupima ubutaka, kugabanya ibibanza, gukora imihanda, gukora ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.
By’umwihariko abakobwa biga imyuga bavuga ko bishimira cyane kwiga ubumenyingiro nk’uko na Leta y’u Rwanda idahwema kubibashishikariza, ndetse ko batsinda neza nka basaza babo kandi ko nta mbogamizi nimwe bari bahura nayo, ibi ngo bakaba babikesha kwigirira icyizere no kwiga bashyizeho umwete.
Bamwe mu bakobwa biga mu ishami ry'imihanda no gupima ubutakaNiyigena Lionnel, ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagali ka Gitega, ari nako iri shuri riherereyemo agaragaza ko ibikorwa bya COFORWA byabaye umusemburo w’iterambere ry’abaturage.
By’umwihariko uyu muyobozi akaba ashima cyane uruhare ishuri rya Saint Sylvan TSS rifite mu burezi, ndetse ko uruhare rwaryo mu iterambere rya kariya gace, ari ntegereranywa.
Yatanze urugero rwa gahunda ya Saint Sylvan TSS yo kwigisha abaturage imyuga mu gihe gito, kuko ifasha cyane urubyiruko rwarangije amashuri n’urubyiruko rwayacikishirije kubona aho rukomereza amashuri no kwihangira imirimo.
Niyigena Lionnel, avuga ko aba bose rero ari bo bari kwifashishwa mu kubaka amazu ari kuzamurwa I Kibangu, abize amashanyarazi nabo ubu nibo batekinisiye bari kuyakwirakwiza mu baturage, mu gihe abize ibijyanye n’amazi nabo bakomeje gutunganya amasoko, gukwirakwiza amazi no gusana imiyoboro y’amazi n’ubundi yubatswe na COFORWA.